GS RWAHI TSS
UMWAKA WA KABIRI W’AMASHURI YISUMBUYE
II.Inyunguramagambo /amanota 6
1.Sobanura aya magambo akurikira ari mu mwandiko wasomye. /amanota 3
a)aratutira b)Imburabuturo c)bizamugoboke
2.Garagaza amahambo adahuje inyito (imbusane) n’aya magambo akurikira: /amanota 3
a)akaga b)kwangiza c)gutura
III.Ikibonezamvugo / amanota 20
1.Sobanura kandi utange n’ingero 2 kuri buri gisobanuro. /amanota 9
a)Ikinyazina nyereka
b)Ikinyazina mbanziriza
c)Umugani mugufi
2.Garagaza uturemajambo n’amategeko y’igenamajwi kuri aya magambo aciyeho akarongo. /amanota 6
a)Amenya kubabarira no korohera bagenzi be kuko aba azi ko na we ashobora gukosa.
b)Kwemera ibyo umusifuzi ategetse kuzana amahoro mu kibuga.
c.Gukinisha intoki bitangiye kumenyerwa no mu mashuri yo mu byaro.
3.Tahura amazina akomoka ku yandi mazina (ikomorazina mvazina) uvuge nayo mazina akomokaho muri izi nteruro. /amanota 2
a)Abanyabuzima bafite uruhare rukomeye mu gutabara abantu.
b)Serugendo ni umuganga w’umuhanga.
4.Erekana amagambo y’ikeshamvugo akoreshwa ku nteruro zikurikira: /amanota 3
a)Utwatsi bahanaguza inka.
b)Amase y’umutavu.
c)Amata bakuyemo amavuta.
IV.Ihangamwandiko /amanota 10
Hina umwandiko “Nutema kimwe uge utera bibiri” mu mirongo 10.
AMAHIRWE MASA!!!!!