Course Content
UPPER PRIMARY Welcome Test Term (III)
0/5
WELCOME TEST TERM I /2023-2024 -QUESTIONNAIRE
MIDDLE TERM TEST I / 2023-2024 -QUESTIONNAIRE
GUTIZA IBITABO:2023-2024
0/1
LOWER PRIMARY MIDDLE TERM TEST TERM-3/2023-2024
0/6
UPPER PRIMARY MIDDLE TERM TEST TERM:3/2023-2024
0/5
ACADEMIC YEAR 2024-2025
0/1
GS RWAHI TSS

GS RWAHI TSS

UMWAKA WA MBERE W’AMASHURI YISUMBUYE

ISUZUMABUMENYI RY’IKINYARWANDA

Umwandiko: Amazi n’ibiyabamo, ubutunzi bw’u Rwanda.
Iyo witegereje usanga imisozi myinshi y’u Rwanda igiye ikikijwe n’imigezi, imito igenda yisuka mu yisumbuyeho na yo igahereza iminini cyane nka Nyabarongo n’Akanyaru bihura bikarema uruzi rw’Akagera kerekeza muri Uganda kajya kwiroha mu kiyaga cya Vigitoriya. Si ayo mazi atemba gusa; ahubwo hari n’ibidendezi bigiye bitandukanye hirya no hino mu Gihugu yaba ibya karemano, yaba n’ibyahanzwe n’abantu, cyanecyane ibyuzi. Hari n’ibiyaga bifite imigezi ibisohokamo nka Kivu ivubukamo Rusizi igatemba yerekeza amajyepfo iw’abaturanyi b’Abarundi; Muhazi ihereza Nyabugogo na yo igahereza Nyabarongo, Burera na Ruhondo z’impanga zihereza Mukungwa igemurira Nyabarongo.

Imigezi, ibidendezi ndetse n’ibiyaga habamo amafi menshi anurira iyo atetse ateguwe neza akagira n’intungamubiri nyinshi. N’izindi nyamaswa zirimo ingona, imvubu, ibishuhe ndetse n’izindi zidumbaguza mu mazi, tutaretse utunyamasyo two mu mazi. Nk’uko bigaragara rera, ayo mazi n’inyamaswa acumbikiye biremye ikiciro kiza k’ibidukikije bifite agaciro kanini kuko byinjiza amadovize, dore ko abakerarigendo iyo bari imahanga, iyo gihera, bumva isoko ya Nili bagashikira u Rwanda baje kwihera ijisho bityo Igihugu cyacu kikahungukira.

Amazi y’imigezi n’ay’amasoko ni yo dufatiraho ayo dukoresha mu ngo zacu. Si ibyo gusa, akamaro kayo karahebuje ndetse ntawabura kuvuga ko amazi ari ubuzima. Amatungo n’inyamaswa, tutibagiwe ibihingwa n’ibimera byose muri rusange bikenera amazi. Iyo biyabona birashisha nyamara byayabura ubuzima bwabyo bugahagarara.

I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko./amanota10
1.Rondora imigezi, inzuzi n’ibiyaga byavuzwe muri uyu mwandiko ugaragaze n’isano bigiye bifitanye.
2.Hari akamaro k’amazi n’inyamaswa byavuzwe muri uyu mwandiko? Sobanura igisubizo cyawe.
3.Erekana ingingo z’ingenzi n’iz’ingereka ziri muri uyu mwandiko.
4.Garagaza irindi somo mu yo mwiga rijyanye n’ibivugwa muri uyu mwandiko. Sobanura impamvu.
5.Uyu mwandiko ugusigiye irihe somo ryo mu buzima.

II.Inyunguramagambo/ amanota 10
1.Tanga impuzanyito z’amagambo akurikira ukurikije uko yakoreshejwe mu mwandiko. /amanota 6
a)impanga d)iyo gihera
b)indiri e)kwihera ijisho
c)anurira f)bagashikira
2.Tanga imbusane z’amagambo akurikira./amanota 4
a)ibisohokamo c)birashisha
b)bugakomeza d)atetse

III.Ikibonezamvugo/amanota 20
1.Rondora amoko y’imyandiko twize uvuge n’aho itandukaniye ugaragaza ibiranga buri bwoko. /amanota 8
2.Vuga ibintu 4 bigomba kuranga umuyobozi w’ikiganiro mpaka. /amanota 2
3.Vuga ubwoko bw’amagambo aciyeho akarongo. /amanota 5
a)Nta mbogo zikiba mu ishyamba rya Nyungwe.
b)Ubu muri Nyungwe hasigaye amoko anyuranye y’inguge.
c)Abandi bavuzeko Uwera ari mwiza.
4.Garagaza uturemajambo n’amategeko y’igenamajwi ku magambo aciyeho akarongo mu nteruro zikurikira. /amanota 5
a)Umwana wa Mukamana akunda kurira.
b)Iyi suka ifite amenyo maremare.
c)Aborozi b’amafi bakunda kugomera amazi.
d)Hafi aho hari akagezi gato gafite amazi meza.

IV.Ihangamwandiko /amanota10
Hanga umwandiko ntekerezo mu mirongo 20 ku bubi n’ingaruka by’indwara ya SIDA.
Ikitondetwa: Urasabwa kugaragaza ingingo 4 Kandi ukanazisobanura neza.

AMAHIRWE MASA!!!!!!!!