Course Content
UPPER PRIMARY Welcome Test Term (III)
0/5
WELCOME TEST TERM I /2023-2024 -QUESTIONNAIRE
MIDDLE TERM TEST I / 2023-2024 -QUESTIONNAIRE
GUTIZA IBITABO:2023-2024
0/1
LOWER PRIMARY MIDDLE TERM TEST TERM-3/2023-2024
0/6
UPPER PRIMARY MIDDLE TERM TEST TERM:3/2023-2024
0/5
ACADEMIC YEAR 2024-2025
0/1
GS RWAHI TSS

AKARERE KA GAKENKE       ISHURI:UMWAKA WA KANE W’INDIMI(LFK)

UMURENGE WA COKO             ITARIKI:17/04/2024

GS RWAHI TSS

ISUZUMABUMENYI RY’IKINYARWANDA RITANGIRA IGIHEMBWE CYA GATATU

  1. Uzuza interuro zikurikira ukoresheje amagambo : umugenurano, insigamugani, igisingizo, ibyivugo,umwandiko ntekerezo, ikiganiro mpaka, umwandiko mbaramakuru, igitekerezo cyo muri rubanda, akaringushyo, ibihozo / amanota 20

    a) Ubutumwa bwuzuye mu buryo bw’ amarenga kandi bujimije butangwa hakoreshejwe……..
    b) ………ni inkuru isobanura inkomoko y’ imvugo ikoreshwa ubu, ikavuga n’ umuntu ikomokaho , igihe kizwi , ahantu hazwi, uwo muntu akaba iciro ry’ imigani.
    c) Mu ………dusangamo umuntu uvuga ibyamubayeho, ubuzima yanyuzemo cyangwa ibyo yabonye akoresheje ngenga ya mbere cyangwa iya gatatu.
    d)…… ni ubwoko bw’ umuvugo urata ibyiza by’ umuntu, ikintu cyangwa ahantu hakoreshejwe ubuhanga nk’ ishushyanyamvugo n’ ibindi.
    e) Inganzo ishingiye ku kwirata ubutwari umuntu yagize cyangwa ibindi bikorwa by’ akataraboneka ni yo yitwa…..
    f) Mu ………..hagaragaramo impande ebyiri zitavuga rumwe ku nsanganyamatsiko runaka ariko bikarangira hafashwe umwanzuro umwe ngenderwaho.
    g) Ibitekerezo bwite by’ umwanditsi ku buryo busobanuye, inshamake n’ inama ku nsanganyamatsiko runaka biboneka mu ……..
    h) ……..ni umwandiko uteye nk’ umuvugo mugufi utanga ubutumwa ku buzima busanzwe.
    i) Umwandiko ubara inkuru ku bikorwa by’ umuntu wabayeho uzwi ariko hakiyongeraho amakabyankuru witwa….
    j) Ese abageni na bo bahimbirwaga…..kandi numva indirimbo ari zo zari zibakwiriye?

  2. Wifashishije ingero eshanu kuri buri ruhande ,tandukanya ubuvanganzo gakondo nyabami n’ ubuvanganzo bwo muri rubanda/ amanota 10
  3. Hanga interuro zawe bwite zigaragaramo ibi bikurikira/ amanota 20
    a) icyungo ntangombwa
    b) igisantera
    c) ikegeranshinga
    d) umugereka wemeza
    e) izinantera
    f) inyigana
    g) amarangamutima
    h) akamamo
    I) Ikinyazina mbanziriza
    m) Inshinga itondaguye ndagihe y’ ubusanzwe.
  4. Tandukanya amoko atatu y’ ibyivugo.
  5. Kooreesha inyandiko ya gîhaânga ku ntêruro zikurikira/ amanota 15
    a) Umwarimu mwiza w’ Imibare atanga imikoro myinshi ku banyeshuri be.
    b) Imisoro ku biribwa by’ ibanze nk’ inyanya, ubunyoobwa n’ ibishyimbo akwiriye kuba make cyane.
    c) Nyuma y’ umwaduko w’ abazungu, mu marembera y’ ikinyejana cya cumi n’ ikenda, Abanyarwanda bari batuye mu mutuzo uzira umwiryane .